Make your own free website on Tripod.com

Rwanda Rugari
Sommet y'Ubumwe n'Ubwiyunge

Home

Cartoons
Politique
Economie
Justice
Région
Presse
Diaspora.rw
Faits Divers
Who's Who
Souviens-toi !

Inama y'Ubumwe n'Ubwiyunge
Igihango kizunga ubumwe
Bizimungu arekuwe
 
Mu gihe i Kigali bitegura Inama y'Ubumwe n'Ubwiyunge izahuza ubuyobozi
bw'Igihugu na bamwe mu bo batavuga rumwe, twegereye umukozi wa
minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga kugira ngo atubwire uko ubutumire
bwagenze. Intumwa 16 bazahagararira Uburayi (Ububiligi, Luxembourg,
Ubuholandi n'Ubutaliyani) barabonetse. Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge
itumira abantu ibinyujije muri za Ambasade. Itumira abantu batavuga rumwe na
Leta ku giti cya bo cyangwa nk'abanyamashyaka. Secrétariat exécutif ya
Komisiyo yandikiye amashyaka ya opozisiyo kugira ngo bazohereze intumwa
mu nama izaba mu mpera z'iki cyumweru i Kigali. Abenshi barabyanze kubera
ko byagonganye n'izindi gahunda. Igihango cyasabye Leta ko yabanza
igafungura uwahoze ari umukuru w'igihugu Pasteri Bizimungu ufunzwe kuva
muri Mata 2002. Paul Mbaraga wahoze ari umunyamakuru muri Orinfor ku
ngoma ya Habyarimana nyuma akaza gukorera Deutsche Welle atavuga
rumwe na Leta iriho ubu, yatashye ku giti cye, komisiyo imwifashisha mu
kumenya abantu bakwitabira mu nama ariko si umukozi wa Komisiyo.

Website ya komisiyo ni  www.nurc.gov.rw