Rwanda Rugari
Kubura kwa Lisansi/Amavuta

Home

Cartoons
Politique
Economie
Justice
Région
Presse
Diaspora.rw
Faits Divers
Who's Who
Souviens-toi !

Kubura kwa lisansi : ruswa, shuguri na magendo cyangwa intambara na
Uganda ?
 
Ejo bundi umunyakigali umwe yatwandikiye avuga ko yashoboye
kubona utulitiro 20 kuri 419 Frw ariko agomba kongeraho "icyayi" cya
2000 frw. "Jean Nanganzi" yadusobanuriye ko 10 % ziri mu bigega
by'igihugu zihagije kugira zikemure imirongo abanyemodokoa bagomba
gutonda ku ma sitasiyo !
Leta ya Kigali yaba se yikanga intambara na Uganda akaba ari yo
mpamvu ikomeye kuri ka lisansi yahunitse ? Cyangwa abacuruzi
bapeteroli bahanganye na Minisitiri w'Imari Kaberuka, kugira ngo ibiciro
bizamurwe, nk'uko mugenzi wacu J.N. abikeka ?
 
Uyu yanatangajwe ni uko bamwe bayitumiza bayinyujije muri Tanzaniya
ikagera i Rwanda, aha yatanze urugero rwa Sakirwa, ariko Leta ikaba
isobanura ko ikibazo cyatewe n'umuyoboro uri hagati ya Eldoret n'undi
mugi wa Kenya uri gusanwa.
Niba bizamara ikindi cyumweru cyangwa bibiri ntawabimenya ariko
bamwe bazaba barabashije gukuramo ayabo... ubwo i Nyarutarama
barakomeza gusiza !
 
PM 25/01/03