Rwanda Rugari
Radio et Télés Privées

Home

Cartoons
Politique
Economie
Justice
Région
Presse
Diaspora.rw
Faits Divers
Who's Who
Souviens-toi !

Libéralisation de l'audiovisuel rwandais
 
Après l'entrée en vigueur de la loi autorisant les radios et télévisions
privées au Rwanda, les rwandais "ont le regard tourné" vers cette
presse privée qui viendrait complèter le service public
(gouvernemental).
Lors de la promulgation de de cette sur l'audiovisuel privé l'an dernier,
l'ancien ministre de l'intérieur et des affaires sociales Désiré Nyandwi
qui avait l'information dans ses attributions a annoncé à la presse que
les promoteurs de médias privés auront l'autorisation de commencer à
opérer en juillet de cette année (2003, Traduction RR, 11/02/03)
 
Amaradiyo n'amateleviziyo arategerejwe
 
Inkuru ya:Munyeshyaka Fidèle

Nyuma y'uko hashyiriweho itegeko ryemerera amaradiyo
n'amateleviziyo menshi gukorera ku butaka bw'u Rwanda,
Abanyarwanda bahanze amaso iryo tangazamakuru ryigenga rigiye
kuza ryunganira irya Leta.
Ubwo iryo tegeko ryemerera amaradiyo n'amateleviziyo rishyirwa ku
mugaragaro umwaka ushize, uwari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu
n'Imibereho myiza Désiré Nyandwi wari ufite n'itangazamakuru mu
nshingano ze, yabwiye abanyamakuru ko muri Nyakanga uyu mwaka
bamwe mu basabye bazaba bamaze kwemererwa. Icyo gihe gusa ngo
ikibazo cyari abagize inama nkuru y'igihugu y'itangazamakuru
yagombaga kujyaho hakurikijwe itegeko rya Perezida wa Repubulika.
 
Amwe mu maradiyo yavugwaga ko yatse uburenganzira harimo iya
Kabgayi ariko byavugwaga ko yaba yarasubiye mu rwandiko rusaba mu
rwego rwo gukurikiza amabwiriza yatangwaga n'itegeko rishya. Iyo
radiyo ya Kabgayi bivugwa ko yaba yarateguwe kera ndetse
n'ibyangombwa byose bihari, ariko itangira ryayo ryaje kuburizwamo
n'intambara ya 1994.
Twagerageje ariko gushakisha bamwe mu baba bakuriye imirimo itegura
itangizwa ry'iyo radiyo ntitwashobora kubabona.
 
N'ubwo itangazamakuru ryigenga riri muri bimwe biranga ubwisanzure
ndetse no kutaniganwa ijambo kwa buri wese, hari bamwe basanga
bakurikije imikorere ya bamwe mu banyamakuru ndetse na bimwe mu
binyamakuru byandika u Rwanda rufite ubu, ayo maradiyo
n'amateleviziyo ndetse n'ibinyamakuru bizahangwa, bikwiye
gukurikurikiranirwa hafi, cyane cyane ko bizazana n'ibihe bishyushye
bya politiki y'amashyaka menshi n'amatora biteganyijwe.
 
Ibyo babivugira ngo kuko hari abanyamakuru batitwara
nk'abanyamwuga, ahubwo bitwara nk'abavugizi b'umuntu runaka,
agatsiko aka n'aka cyangwa ishyaka runaka, ugasanga amakuru yabo
aho kubaka arasenya kuko ahanini nta n'amakuru aba arimo, ahubwo
biba ari ibitekerezo bigamije inyungu z'umuntu umwe aho kuba inyungu
rusange.
Abazi uru Rwanda na politiki yarwo basaba ibyo binyamakuru
n'abanyamakuru kwitondera bamwe mu banyapolitiki cyane cyane muri
ibyo bihe bishyushye bya politiki, kuko nk'uko bizwi cyane cyane mbere
y'intambara, abavugisha n'abakoresha ukuri ari mbarwa. Ngo hari
abadatinya kujya muri ibyo binyamakuru bagambiriye gusebya, gutuka
no guharabika abo badahuje imibonere n'imyumvire, kandi demokarasi
iganisha ku kumvikana n'uwo mutabona ibintu kimwe cyangwa
mudahuje imikorere.
 
Abanyamakuru bagomba kwirinda mwene abo baba bashaka kurya
bagaburiwe cyangwa buririye ku itiku aho ryaba ribogamiye hose. Bizwi
neza ko itangazamakuru rishyirwa mu bintu by'ibanze byatije umurindi
itsembatsemba n'itsembabwoko, igihe kikaba kigeze cyo kwikosora no
gukora nk'itangazamakuru nyaryo rizima, rizira amatiku kandi rirengera
inyungu z'Abanyarwanda bose, aho kuba iz'umuntu, agatsiko cyangwa
akarere aka n'aka.
 
Ayo maradiyo n'amateleviziyo ategerejwe akoze neza akirinda
abayakoresha, akagendera k'ukuri ngo yagira akamaro cyane
akanajijura Abanyarwanda ku buryo bugaragara yunganira aya Leta
yari asanzweho.
Ngo haba hari amakuru batajyaga babona bizeye ko igihe radiyo na
televiziyo byigenga byatangiye bazajya babona kandi bakabibonera
igihe.
 
IMVAHO NSHYA, NO 1479,10 GASHYANTARE 03 - 16 GASHYANTARE
2003