Rwanda Rugari
Itangazo rya EFUPERI

Home

Cartoons
Politique
Economie
Justice
Région
Presse
Diaspora.rw
Faits Divers
Who's Who
Souviens-toi !

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU.
 
Umuryango F.P.R.-INKOTANYI wahuje inama ya Biro Politiki yawo i
Kigali ku wa 17 Gicurasi 2003. Iyo nama yari iyobowe na Perezida
w'Umuryango F.P.R.-INKOTANYI Nyakubahwa Paul KAGAME.
Biro Politiki yagejejweho raporo y'ibikorwa by'Umuryango F.P.R.-
INKOTANYI guhera m'Ukuboza 2002 kugera muri Gicurasi 2003.
 
Inama ya Biro Politiki yagejejweho ingingo z'ingenzi ziri mu Itegeko-
Nshinga naho Komisiyo ibishinzwe igejeje kurisobanurira abaturage.
Inama ya Biro Politiki yumvise aho itegura ryamatora rigeze,
yaboneyeho umwanya wo gukangurira abanyamuryango n'abandi
banyarwanda kuzitabira amatora ya Référendum n'andi matora ari
imbere.
 
Inama ya Biro Politiki yagejejweho uburyo akarere dutuyemo kifashe.
Inama yashyikirijwe umushinga w'Imigambi y'Umuryango F.P.R.-
INKOTANYI izatangarizwa Abanyarwanda mbere y'amatora ; inama
yanonosoye uwo mushinga, mu ngingo z'ibitekerezo no mu myandikire.
Inama yemeje ko Inama Nkuru y'Umuryango (Congrès/Congress) izaba
kuri 14 Kamena 2003 ikemeza umukandida Umuryango F.P.R.-
INKOTANYI uzamamaza ku mwanya w'Umukuru w'igihugu igihe cy'itora.

Bikorewe i Kigali, tariki 17 Gicurasi 2003
 
Fransisko NGARAMBE,
Umunyamabanga Mukuru
w'Umuryango F.P.R.-INKOTANYI.