Lisansi Ikomeje Kubura
Lucie Umukundwa
Kigali
29 Jan 2003, 19:07 UTC
Kugeza na n'ubu abaturage baracyatonze imirongo kuri stations za lisansi
bategereje kunywesha. Zimwe mu modoka zitegereje zimaze iminsi irenga itatu
kuri iyo mirongo.
Leta y'u Rwanda yamaze gufata ingamba zo kwitumiriza lisansi ngo kuko
basanze impamvu zituruka ku bacuruzi bayo. Mu ntangiriro z'ukwa 2 litiro
miliyoni icumi ngo zizaba zatangiye kugera mu mugi wa Kigali.
Nk'uko bitangazwa na Samu Nkusi, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri
y'ubucuruzi, inganda n'ubukerarugendo, Leta ngo yakoze ibishoboka byose
kugira ngo ifashe abacuruza n'abatwara peteroli, igirana imishyikirano
n'ibihugu bya Kenya na Tanzaniya kugira ngo iborohereze.
Samu Nkusi avuga ko n'iyo abo bacuruzi babonye uburyo bwo kuzana lisansi
yose ngo itagera mu Rwanda, kubera ko ngo igiciro cya lisansi mu Rwanda
kiri hasi cyane ugereranije no mu bihugu inyuramo. Ngo usanga rero abacuruzi
bashaka kunguka amafaranga y'ikirenga.
Yongeraho ko amadovize agura iyo lisansi agacuruzwa hanze ngo aba
yatanzwe na Leta y'u Rwanda, bigatuma Leta ihahombera. Izo ngo n'izo
mpamvu zatumye Leta y'u Rwanda igura peterolil ihagije ikayishyira mu bigega
bya yo.
Ibyo kandi ngo byumvikanyweho n'impande zose, n'abacuruzi barimo. Abo
bacuruzi bazajya bagura lisansi na leta, abe ari bo bayicuruza mu baturage
kuko Leta idafite aho kuyicururiza; sitasiyo zayo zose yamaze kuzishyira mu
maboko yabikorera ku giti cyabo.
Abacuruzi ba peteroli b'Abanyarwanda bo barahakana ibyo leta ibavugaho ko
ngo bacururiza lisansi hanze y'Urwanda.
Gakuba Egide uyoboye ishyirahamwe ry'abo bacuruzi avuga ko ngo ibyo
bikorwa n'amasosiyete nka za Total, Shell na Caltex, kuko yo afite za sitasiyo
no mu bindi bihugu nka Uganda na Kenya. Kubera ibiciro byo mu Rwanda
biri hasi cyane, ayo masosiyete ngo asanga muri ibyo bihugu ariho yungukira
cyane kurusha mu Rwanda.
Gakuba Egide avuga kandi ko ari uburenganzira bw'ayo masosiyete bwo
gucururiza lisansi muri Uganda na Kenya. Umucuruzi wese acururiza ngo
acururiza aho ashobora kubonera inyungu zihagije.
Gakuba Egide asobanura kandi ko leta itigeze ibamenyesha ko igiye
kwitumiriza lisansi. Iyo ibibagishaho inama, ngo bari kwishyira hamwe
bakabona ubushobozi bwo kuyitumira leta itagombye kubyishyiraho.
Na ho ku kibazo cyo gushaka inyungu zihanitse, Gakuba avuga ko atari byo.
Ahubwo ngo inyungu zabo zaragabanutse cyane. Muri 1998, station imwe
yashoboraga kwunguka hafi miriyoni 7 z'Amanyarwanda buri cyumweru.
Nyamara ubu ngubu ngo nta bwo station imwe ikinjiza nageze kuri miriyoni
imwe mu cyumweru.
Abacuruzi ba peteroli mu Rwanda barasaba rero leta kugabanya imisoro
ihanitse cyane kugira ngo nabo bashobore kwunguka.
Ikitaramenyekana kugeza ubu ni ikiguzi lisansi izatangirwaho kuko uko iminsi
igenda ishira ari nako igiciro kizamuka.
Kuva aho ikibazo cya * Eldoret kivugiwe, ikiguzi cya litiro imwe ya lisansi
cyiyongereyeho amafaranga 19. Aho gikemukiye kandi, hakomeje kuboneka
mazutu yonyine kandi igura kimwe na lisansi mu gihe bitarangurirwa ku giciro
kimwe mu mahanga.
*NDLR: Hashize ukwezi nigice havugwa ko amapompe yagezaga peteroli mu
mugi wa Eldoret muri Kenya yari yangiritse, bigatuma lisansi ibura. Icyo kibazo
ariko ngo nticyatinze.