Rwanda Rugari
Butare: Mwasheshe MDR ?!

Home

Cartoons
Politique
Economie
Justice
Région
Presse
Diaspora.rw
Faits Divers
Who's Who
Souviens-toi !

Ejo ku cyumweru ( 4 Gicurasi 2003) Société Civile y'i Butare yakoresheje
imyigaragambyo yo kwamagana abantu bose bazana cyangwa bashaka kuzana
amacakubili mu banyarwanda. Ama associations sbl ageze kuli 21
yahamagariye abaturage icyo gikorwa, abantu bakora urugendo bavuye hafi
y'isoko berekeza kuli Hôpital Universitaire, bakomeza iya Campus y'i Ruhande,
barakata berekeza kuli STADE HUYE ahabereye imivugo, indirimbo,
ubuhamya n'amagambo, byose byamaganaga amacakubili mu banyarwanda.
Ama pancartes menshi cyane, yamaganaga by'umwihariko ishyaka MDR ikili
mu byukuri ya MDR PARMEHUTU nk'uko yari kuli (nyakwigendera Nyakubahwa
ex-Prezida Grégoire) KAYIBANDA na (nyakwigendera Musenyeri André)
PERRAUDIN, asaba ko iryo shyaka ryasenywa burundu. Abafashe amagambo
bose nabo bavuze ku mateka ya MDR kuva yavuka muli 1959 kugeza uyu
munsi, berekana ko iryo shyaka ritigeze ryemera kandi na n'ubu ritemera ko
abanyarwanda bose bakwiye kubana mu gihugu mu mahoro n'uburenganzira
bwa buli wese, ahubwo ko igihe cyose riba rishaka kumena amaraso
y'abanyarwanda. Bose rero basabye Leta y'ubumwe ko yashyira idatinze mu
bikorwa icyemezo cy'INTEKO gisaba ISESWA rya MDR. Hari haje abantu benshi
cyane b'i Butare-ville, abakozi n'abanyeshuli, etc... no mu
nkengero z'umujyi, ndetse n'abavuye mu zindi komini za Butare.
 
Rwagasana (05/05/03).