Rwanda Rugari
Ijwi ry'Amerika

Home

Cartoons
Politique
Economie
Justice
Région
Presse
Diaspora.rw
Faits Divers
Who's Who
Souviens-toi !

Imisoro Iri mu Bituma Lisansi Ibura mu Rwanda

Lucie Umukundwa, Kigali, 21 Jan 2003
 
Imirongo y'imodoka n'abantu bategereje lisansi kuri stations za lisansi i Kigali
n'ahandi mu Rwanda imaze kumenyerwa.
Ari abafite imodoka, ari nabitwaje amajerekani yo kuvomeramo lisansi, bose
birirwa batonze umurongo kuri za stations. Hari igihe gutegereza birambirana
bahakaharwanira.
 
Ibyo byose bituma abantu bibaza igituma Urwanda rudashobora guhunika lisansi
yakora nkuko bisanzwe nibura mu gihe cy'amezi 5 haramutse habaye ibibazo
bya lisansi.
Bamwe mu batwara lisansi n'ibindi bikomoka kuri peteroli, kimwe na bamwe mu
babibucuruza, batunga agatoki uburyo Leta yashyizeho bwo kuyitumiza mu
mahanga.
 
Utumiza lisansi mu mahanga wese ngo agomba kugira impapuro ahawe na Banki
nkuru y'igihugu, BNR. Kubona izo mpapuro ngo biratinda mu gihe abacuruzi
bifitiye ayabo mafaranga badashobora gutumiza lisansi batanyuze kuri BNR.
Kuri iyo nzitizi hiyongeraho ko imisoro yikuba kabiri iyo lisansi imaze amezi arenze
atandatu mu bigega ihunitse.
 
Ibyo byose rero bituma abacuruza lisansi n'ibindi bikomoka kuri peteroli
batihutira gutumiza byinshi kubera gutinya imisoro ihanitse.
Uretse gutinya iyo misoro, hari n'ibibazo by'amapompe ya peteroli yo muri Kenya
yari yangiritse mu minsi yashize byari byatumye lisansi ibura.
Egide Gakuba uyobora ishyirahamwe ry'abacuruzi ba peteroli mu Rwanda avuga
ariko ko ibibazo byadurumbanyaga itangwa n'isaranganywa rya lisansi muri
Kenya byo ubu byakemutse.

Mu ntangiriro z'ukwezi gutaha lisansi n'ibindi bikomoka kuri peteroli ngo bizaba
byongeye kuboneka. Lisansi ngo ishobora kuzagera mu Rwanda mu matariki 10
z'ukwa kabiri. Mu cyumweru gitaha kandi ngo ibiciro bya peteroli bizatangira
kugabanuka.
Lisansi nyinshi ikoreshwa mu Rwanda ituruka mu gihugu cya Yemen. Egide
Gakuba wo mu ishyirahamwe ry'abacuruzi ba peteroli mu Rwanda avuga ko
igihugu cya Sudani na cyo gishobora gutanga lisansi n'ibindi bikomoka kuri
peteroli binyuze inzira y'umuhanda.

Gusa ikibazo ngo kiracyari ko Sudani igifite ibihano by'Umuryango w'Abibumbye
kubera gukekwa mu bihugu birimo ibyihebe. Ikindi kandi ngo ni uko umutekano
w'inzira utizewe neza kubera inyeshyamba. Ibikomoka kuri peteroli ngo
biramutse bituruka mu gihugu cya Sudan aho guturuka muri YEMENI ngo
byagabanura cyane ibiciro bya lisansi.
Hagati aho, ingaruka zibura rya lisansi mu Rwanda ziragaragara hose mu
Rwanda. Akazi kagenda nabi kuko abakozi batangiye gukerererwa ku mirimo;
ndetse n'abanyeshuri biga kure kuhagera ni insobe.
Ibiciro ku masoko na byo biriyongera uko byishakiye. Gusa kumenya niba
impamvu ari ibura rya lisansi ryonyine ntibyoroshye. Abacuruzi bakubwira
n'ikibazo cy'imisoro ihanitse mu gihe Leta yo ivuga ko iyo misoro yagabanutse ku
bicuruzwa bimwe na bimwe, cyane cyane ku bituruka mu bihugu by'umuryango
w'ubukungu wa COMESA uhuje ibihugu byo muri Afurika yo Hagati n'Afurika
y'Uburasirazuba.
 
Kurengera inyungu z'inganda zo mu RWANDA zitaragira ubushobozi na byo
bizamura imisoro y'ibintu nkenerwa nk'isukari, umuceri, amavuta, amasabune
n'ibindi izo nganda zikora. Gusa kubera ubukeya bw'ibyo bintu, inyongera
zitumirwa mu mahanga ziza zihenda cyane. Igitangaje ni uko izo nganda zisubira
inyuma zikagurisha ku biciro bimwe n'ibyo ibintu byavuye mu mahanga kandi zo
zaroroherejwe imisoro. Usanga rero birutwa nuko abaturage bakoresha ibiva mu
mahanga kuko byorohejwe mu misoro byagurika.