Rwanda Rugari
Imvaho Nshya n° 1476 ("Irekurwa")

Home

Cartoons
Politique
Economie
Justice
Région
Presse
Diaspora.rw
Faits Divers
Who's Who
Souviens-toi !

Mu ngaruka z'irekurwa ry'abanyururu
Ntibavuga ababeshyeye abandi
Ni uko ntabo ?!
 
Abahungabanye bagomba gutegwa amatwi: Kayiteshonga
Inkuru ya:Nsenga Justin
 
Kuva aho Perezida wa Repubulika atangije amabwiriza yo gufungura
bamwe mu bari bafunze bireze, abarwayi, abasaza n'abana,
bashoboraga kuba bamaze igihe kirekire muri gereza kurusha icyo
amategeko abateganyiriza, inzego zose zahagurukiye kureba uko
zafasha mu kubahiriza ririya tangazo. Muri izo nzego buri Minisiteri yari
ifite icyo yakora mu gufasha abazaba bafunguwe kujya no kumenyera
ubuzima busanzwe.
Muri izo ngamba zose, Minisiteri y'Ubuzima nayo yafashe ingamba zo
kuzafasha abashobora kuzagira ibibazo by'ihahamuka haba mu
bafunguwe cyangwa se mu bo basanze hanze. Twashatse rero
kumenya igikorwa kugira ngo abo bantu bazafashwe, twegera Madamu
Kayiteshonga Yvonne, umuyobozi wa gahunda y'igihugu yita ku buzima
bwo mu mutwe muri iyo Minisiteri, tumubaza aho imyiteguro igeze yo
gufasha abazagira ibibazo by'ihungabana n'ingamba bafashe kugira ngo
ubwo butabazi buzagere kuri bose.
 
Madame Kayiteshonga yadutangarije ko iyo gahunda bari barayitangiye
mu rwego rwo gufasha abahungabana mu nkiko gacaca. Aha
yatubwiye ko bahuguye abayobozi b'ibigo nderabuzima 80%,
abajyanama b'ubuzima nabo bagera ku bihumbi bine magana atandatu
na mirongo itandatu na bane (4664), ibihumbi cumi na kimwe mu
gihugu barahuguwe kandi biteguye rwose gukorana n'abarebwa
n'ibibazo by'ubuzima. Hari nanone abajyanama ku ihungabana
n'abaganga nabo bazajya bakorera mu bitaro bitandukanye.
 
Twashatse kumenya ibibazo bateganya bishobora kuzatera ihungabana
mu baturage, Kayiteshonga adusubiza ko bimwe mu bibazo bishobora
kuzateza ihungabana harimo ko abacitse ku icumu bashobora
kuzahungabana babonye ababiciye babasanze ku mirenge iwabo.
Abafunguwe nabo bashobora kuzavamo abahungabana bitewe no
kwishimira icyemezo cyo kubafungura, aha Yvonene yaduhaye urugero
rw'umwe mu basaza wabwiwe ko afungurwa, kubera ibyishimo
bikamuviramo kwitaba Iyamuremye. Nanone hari ibibazo bishobora
kuzavuka hagati y'abagabo n'abagore babo ku byasigaye biba mu mago
yabo abo nabo bagomba kuzegerwa bagafashwa.
Kuri ibyo bibazo byose, hagomba ingamba zihamye zo kurwana urwo
rugamba.
Zimwe mu ngamba ni ugusobanurira abaturage ibikubiye muri ririya
tangazo, abantu bagahabwa umwanya wo kuvuga ibibazo byabo uko
bimeze. Nanone ngo iyo gahunda irateganya gukoresha
amashyirahamwe atandukanye y'abaturage kugira ngo bagirane
ubwizerane. Hazitabazwa kandi itangazamakuru ryaba iryandika
cyangwa irikoresha amajwi n'amashusho mu rwego rwo gukangurira
abaturage kwemera kubana.
 
Mu rwego rw'ubufatanye, inama zarakozwe muri iyo gahunda,
amashyirahamwe yaba ayo mu gihugu cyangwa se ategamiye kuri
Leta, yose ngo yihaye gahunda yo gutanga umusanzu mu gufasha
abantu bose bazagira ibibazo by'ihungabana.
Amashyirahamwe y'abapfakazi b'itsembabwoko nayo yiyemeje
kuzafasha abapfakazi bose bashobora kuzahura n'ibyo bibazo.
N'ubwo amashyirahamwe n'imiryango itandukanye byihaye gahunda yo
gufasha, Madame Kayiteshonga yatubwiye ko abantu bose
( Communauté) ari bo bagomba gufata iya mbere, bakaba basabwa
gutega amatwi umuntu wese ufite ikibazo cy'ihungabana.
Yvonne ati: "Guhungabana ntabwo ari uburwayi cyangwa ikindi kintu
kidasanzwe". Ku byerekeye abana bakoze ibyaha bakiri bato,
Kayiteshonga ati:
 
"Abo bana tugomba gushaka uko tubagarura mu nzira nziza kubera ko
ibyo bakoze babitojwe n'abakuru babahohoteye dore ko umwana wese
avuka ari mwiza". Abo bana ngo bagomba kugarurirwa ubwana bwabo
bavukijwe n'ababateje gukora ayo mahano. Ibanga ryo gufasha
uwahungabanye ni ukumwubaha, ukamutega amatwi, ukanishyira mu
mwanya we.
 
 
IMVAHO NSHYA, NO 1476, 20/01/2003- 26/01/ 2003