Rwanda Rugari
Umukandida mu matora ya 18/05/03

Home

Cartoons
Politique
Economie
Justice
Région
Presse
Diaspora.rw
Faits Divers
Who's Who
Souviens-toi !

Propagande politique/ubutumwa bw'amashyaka 

salomonbaravuga.jpg
Ecce Homo

Umukandida mu Nteko Ishinga Amategeko
y'Ububiligi, mu matora rusange yo mu Bubiligi ku
itariki 18 Gicurasi 2003.
 
Baravuga Salomoni umukandida wacu mu matora
(0473/231129, sbaravuga@hotmail.com) ati :
 
Ntabwo ndi umunyepolitike ndi umurwanashyaka w'imena uharanira
gucengeza amatwara y'ishyaka ry'umucyo rivugisha ukuri, rishyira mu
bikorwa ibyo ryasezeranyije abaturage, rirwanya akarengane cyane
cyane iyo kaguye ku muturage usanzwe, ritishingikirije akarere, umuco
cyangwa ubwoko bw'umuntu bityo ishyaka nakwita Imbonezamubano
mu Baturage ari ryo nakwita mu gifaransa Parti Socialiste mbona
igwiriyemo abavandimwe dusangiye ibitekerezo bijyanye no kubahana,
koroherana, kwicisha bugufi, guterana inkunga, gusaranganya ibiteza
umuntu imbere n'ubutwererane mpuzamahanga.
 

Tutarambiranye, umuvandimwe uwo ari we wese, yaba umwera,
umwirabura, umumunyaziya aribo bita mu gifaransa "les jaunes",
wumva ko isi dushobora kuyubaka, tukayiteza imbere dushyira imbere
umubano mu bantu, wemera ko kuba abantu banyuranye atari ikizira
ahubwo ko ikibi ari ukurema amatsinda mu bantu abashyiramo imipaka
ishingiye ku ivangura iryi ari ryo ryose, uwo yaza tukifatanya aho yaba
ari hose ku isi kuko abafaransa - ndetse n'abandi - baravuga ngo "le
monde est un village : Isi ni Umurenge" et "une société unie n'est pas
une société sans différence mais une société sans frontière
intérieure" (Olivier Guichard).
 
1 Gashyantare 2003
 
Urasanga ibisobanuro n'ibindi kuri sites zikurikira