Rwanda Rugari
Gasana Ndoba pas reconduit

Home

Cartoons
Politique
Economie
Justice
Région
Presse
Diaspora.rw
Faits Divers
Who's Who
Souviens-toi !

Inteko yatoye abakomiseri 7 b'Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu
 
Inkuru ya:Rurangwa Théoneste
 
Tariki ya 16 Mutarama 2003 ni bwo mu Nteko Ishinga Amategeko habereye
umuhango wo gutora abakomiseri barindwi bagize Komisiyo y'Igihugu ishinzwe
Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu. Iyo Komisiyo ivugwa mu masezerano
y'Arusha ikaba yaratangiye gutorwa ku ya 24/5/1999 ifite igihe cy'imyaka itatu
ishobora kongerwa.
Inama ya Guverinoma ni yo ishyikiriza urutonde Inteko Ishinga Amategeko ngo
itoremo abantu barindwi bagize iyo komisiyo.
Kuri uriya munsi wa 16 Mutarama inteko yari yashyikirijwe amazina icumi. Buri
muntu yahabwaga iminota itatu yo kwibwira abadepite ndetse n'imigambi afite
mu guteza imbere uburenganzira bw'ikiremwamuntu .
Abari bashyikirijwe inteko harimo abari basanzwe ari abakomiseri n'abandi bari
bashya. Muri rusange abari bashyikirijwe inteko ngo itoremo amazina arindwi bari
aba bakurikira :
 
1. Tigrius
2. Kayitesi Sylvie Zaïnabu
3. Kantarama Pénélope
4. Nkiko Albert
5. Mr Nkongori Laurent
6. Ndahiro Tom
7. Simburudari Théodore
8. Uwimana Denis
9. Kayumba Déogratias
10. Kanyange Anne-Marie
 
Abari batanzweho abakandida bamaze kwibwira abadepite, Perezida w'Inteko
Vincent Biruta yasabye abadepite ko baherezwa impapuro zanditseho amazina
icumi bagatoramo barindwi bashaka nyuma hakabarurwa amajwi, abarushije
abandi akaba aribo batorwa. Vincent Biruta yasabye Depite Mukama na
Mukayuhi kubarura amajwi. Abadepite batoye bose hamwe ni 65 maze
bahundagaza amajwi ku ijana uwitwa Kayumba Déogratias.
Uwa kabiri yabaye Kayitesi Zaïnabo Sylvie, afite 62/65 (95,3%), uwa gatatu
Simburudari Théodore afite 56/56, uwa kane Mr Nkongoro Laurent afite 55/65,
uwa gatanu Tom Ndahiro na Uwimana Denis bafite 52/65, uwa karindwi aba
Kanyange Anne Marie.
 
Bamaze gutorwa Imvaho yarabegereye ngo bavugane uko bakiriye icyizere
inteko yongeye kubagirira, dore ko bose uretse Kayitesi Zaïnabu bari
basanzwemo. Utarabonetse wari usanzwemo ni GASANA Ndoba akaba no ku
rutonde inama ya Guverinoma yari yatanze atari ariho .
Kayumba Déogratias wagize 100% yatubwiye ko n'ubusanzwe yari komiseri
uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Kuba ngo yarongeye kugirirwa
icyizere byamunejeje ati : " Twese twagarutsemo uretse Perezida
" Akongera ati : "Iyo ubisesenguye neza usanga hari inzego zishima imikorere
yacu, yaba yadutanzeho abakandida ndetse n'inteko idutoye ; ibyo
biragaragaza ko twakoze neza. "
 
Kayumba yavuze ko iyo umuntu akongereye icyizere wirinda kumutenguha
umurinda ko yazategereza ko icyizere kiraza amasinde, inkuru ikaba impamo bo
rero ngo siko biri ahubwo inshingano nibwo ziyongereye zo gusakaza no
kubungabunga uburenganzira bw'Ikiremwamuntu.
Twamubajije ibishyashya noneho bazanye muri Komisiyo avuga ko bitabura ati :
" Umwana ntavuka ngo ahite yuzura ingobyi ahubwo aravuka, agakambakamba
agataguza nyuma agahagarara ashikamye. " Yanze kugira ikindi icyo
adutangariza avuga ko hari bagenzi be batandatu bazakorana akaba
atabavugira byongeye hakaba hazatorwa abayobozi bavuga mu mwanya wa
bose. Ariko akaba nta burenganzira abifitiye.
 
IMVAHO NSHYA, NO 1476, 20/01/2003- 26/01/ 2003