Rwanda Rugari
IMVAHO NSHYA : Ihahamuka

Home

Cartoons
Politique
Economie
Justice
Région
Presse
Diaspora.rw
Faits Divers
Who's Who
Souviens-toi !

Inkuru ya:Shyaka Anastase

Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge ifatanyije n'impuguke ku
ihungabana (Trauma) profs Ervin Stauls na Laurie Anne Pean/man ziturutse
muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika zatanze ibiganiro ku itariki ya 21/01/2003
 muri Hoteli NOVOTEL Umubano ku birebana n'ihungabana, ubwiyunge no
gukumira amakimbirane.
Icyo kiganiro cyafunguwe n'umukuru w'Akanama k'Igihugu gashinzwe
Ubumwe n'Ubwiyunge Dr Jean Baptiste Habyarimana, kikaba cyaritabiriwe
n'abayobozi b'igihugu harimo Abaminisitiri, Abadepite, Abahagarariye
amashyirahamwe yemewe mu gihugu n'imiryango itegamiye kuri Leta.
 
Ijambo ryavuzwe kandi rigashimangirwa na benshi muri iyo nama ni uko
Abanyarwanda ubwabo bagomba gukemura ibibazo byabo no kubaka
umuryango wabo wangijwe n'amarorerwa yabaye muri iki gihugu,
tukanasobanurira Abanyamahanga amavu n'amavuko y'ibibazo byacu
tubereka n'uruhare bagize kugira ngo batureke tugume gukemura ibibazo
bitureba.
Nyuma y'ifungurwa ry'abagize uruhare mu itsembabwoko n'itsembatsemba
havugwa ikibazo cy'ihahamuka, muri iyo nama cyagarutsweho bemeza ko
gishobora no kuzafata intera ndende. Jean Baptiste Habyarimana yijeje
impande zombi ko ibyo babitekerezaho bagasanga bishobora kuzabuza
bamwe umutekano wabo. Niyo mpamvu mu byumweru bibiri bishize habaye
amahugurwa y'abagize amashyirahamwe atandukanye hamwe na komisiyo
y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge ku bijyanye n'ihahamuka. Babigishije kugira
ngo bajye nabo kwigisha inzego zo hasi bazashobore gukemura ibyo bibazo
by'ihahamuka.
Ngo ibyo byatekerejwe ku mpande zombi nko ku bafunguwe, ari naho
bashyizweho ingufu cyane kugira ngo bamenye uko bagiye kubana n'abandi
bantu bari hanze, ibyo babinyujije mu ngando bahawe, kuko ngo ikibazo
gikomeye ari uko bagiye kubana n'abo bagiriye nabi mu buryo bwinshi
butandukanye.
 
Ku bacitse ku icumu, inzego z'iyo komisiyo zagiye zihura n'inzego
z'amashyirahamwe barebera hamwe ukuntu bazongera kubana n'ababamazeho
 ababo ndetse banabahungabanije nabo ubwabo, bagira uko bemeranya mu
buryo biteguye kubana nabo bavuye mu buroko.
Jean Baptise yashimangiye ko n'ubwo bigishije izo mpande zombi, uruhare
runini ari urw'Abanyarwanda bose mu kumva, no gusobanukirwa iby' iryo
hahamuka kugira ngo bazashobore kugira uruhare runini mu kurirwanya.
N'ubwo ibikorwa by'amashyaka bitarakomorerwa ku baturage bose,
abayahagarariye muri iyo nama, mu mpaka zabaye basabwe ko igihe nikigera
bazarwanya amacakubiri bigisha abayoboke babo kubaha amategeko no
gutora abategetsi bishingiye ku bushobozi aho gushingira ku bwoko.
 
Abanyamashyaka nabo biyemeje kureka, imvugo nk'iyabaranze mu gihe
cyashize kuko bikomeje byazarushaho guhahamura Abanyarwanda.
Iyo nama yanasabye ko Umunyarwanda wese afite uruhare rwo gusobanurira
abanyamahanga, ko ibibazo byacu tubizi kandi ko twiteguye gukomeza
kubyikemurira nk'uko tubifite mu nshingano nk'Abanyarwanda, n'ubwo bwose
nabo babigizemo uruhare runini mu kuba ba nyirabayazana babyo.
 
NO 1477,27 MUTARAMA 03