Rwanda Rugari
Roza Mariya Mukarutabana

Home

Cartoons
Politique
Economie
Justice
Région
Presse
Diaspora.rw
Faits Divers
Who's Who
Souviens-toi !

Mushiki wacu mu kavuyo ka Côte de  d'Ivoire

kajugujuguabidjan.jpg
Kajugujugu mu kirere cya Abidjan

Nimuhumure, (Roza Mariya ) Mukarutabana 
- RMM - araho rwose. Ahubwo reka
mbaciremo abiri: Ibya CI biracyashyamiranye,
Bagabo yanze kuvuga, ubanza baramuroze
"injundika". Icyakora umugore we ejo yaravuze.
Yabwiye Abafaransa ngo nibamubise maze
barebe uko amena abo ba "aissaillants":
"Pour moi, la France, elle n'a qu'à rester
tranquille et se mêler de ses affaires,
elle nous a causé  assez de problèmes
comme ça", a lancé la responsable du FPI,
reprochant à l'Etat français de s'être  déjà
"militairement mis de côté" en refusant de
"sécuriser les frontières d'où nous arrivent les agresseurs".
 "Les Ivoiriens n'ont pas peur de la guerre (...) Aujourd'hui, tout ce
que la France peut faire, si elle refuse de nous aider à bouter les
assaillants (rebelles, ndlr) hors de Côte d'Ivoire, c'est de se mettre
 de côté", a conclu l'épouse du chef de l'Etat. "
 
Ibyo kandi yabivugaga kuri television y'Abafaransa, ya leta, yitwa
France 2 ! Murumva rero ko Abafaransa babifashe nk'aho ari umlugabo we
wamutumye kubatuka. Bati turumvise.  Icyo byabyaye rero, ni uko
Conseil de Securité yashimangiye Linas Marcousis Agreement. Muribuka
ko na African Union Summit yari yayishimangiye, yongera mu ryavuzwe na
Ecowas Summit yayibanjirije. Mbese iyo summit yohereza abaperezida
mamwe kuvibwira Bagavo, ngo bamwemeze ko adashobora kuba yarasinye
ikintu mbere y'isi yose, bwacya akacyanga. Ngo abo bagabo bavuye muri
iyo nama bumiwe, nta n'icyo bavuze. Bagabo na we bamubajije, asohotse
muri iyo nama (yabereye muri Hotel Ivoire), arabahema - stuck his
tongue out to them, for heaven's sake!  Kuva ubwo rero, bagiye
bavuga ko nta kigenda muri CI, hagomba gushakwa izindi nzira.
Kandi koko, kuva aho Bagabo asinyiye, January 24th, igihugu
kiracyategereje ijambo rye. None Conseil de Securité yongeye
gushimangira Marcousis: 
 
"Le Conseil de sécurité déclare également 'faire sien' l'accord
intervenu le 24 janvier à  Linas-Marcoussis, près de Paris et 'demande
à toutes les forces politiques ivoiriennes de l'appliquer  pleinement
et sans délai'.
Muri iryo shimangira, Conseil de Sécurité imaze guha Abafaransa  icyo
baashakaga:  being  upgraded from an interposition force to an
intervention force!  Ni ukuvuga ko bahawe uburenganzira bwo kurwanya
abashaka gutera amahane bose, ari abasahindira Abafaransa cyangwa
abandi banyamahanga, ari abashaka guturumbaya abaturage ubwabo :
"Le Conseil de sécurité, aux termes de la résolution 1464 adoptée à
l'unanimité, "autorise" les forces  de la CEDEAO "et les forces
françaises qui les soutiennent" à "assurer, sans préjudice des 
responsabilités du gouvernement de réconciliation nationale, la
protection des civils immédiatement menacés de violences physiques à
l'intérieur de leurs zones d'opérations et en fonction de leurs
moyens".
 
Ibi rero ni byo Abafaransa bari bategereje: bagiye gufata igihugu,
ariko bikinze  Ecowas Forces. Izo ngabo nazo zimaze kuhagera, ariko ni
za zindi z'umugenzo, une sorte de feuille de vigne cache-sexe....  Ubu
rero nta kundi, nta rndi ruhushya bagisabye Bagabo, n'ubundi kandi
yari yabaye Kiragi. Ejo bundi abakuru ba communauté franco-ivoirienne
bashatse kujya kumubona, ngo nabo bavuge mu bandi banyagihugugu,
membres de la société civile, presidence irababwira ngo nibajye kureba
bibi sultani.
 
Abafaransa rero ngo bagiye gukorana na "gouvernement de réconciliation
nationale", ni ukuvuga iyateganijwe na Linas-Marcousis.  Kandi nta
tegeko bazaba bishe, kuko Bagabo yasinye, byarangiye, yanashyizeho
Premier Ministre mushya,  Seydou Diarra, neza rwose, muri Ambassade da
CI Paris, ku mugaragaro, akanywa na champagne, bagatera hymne
nationale akikiriza mw'ijwi riranguruye, nk'uko asanzwe nyine.  Ariko
ubwo ngo yari yizeye kuzagera hano akagambana na bene wabo, bagakora
imikwabu n'imyigaragambyo, noneho akavuga ati abaturage banze, nta
kundi. Nibwo rero ageze ino akanga kugira icyo avuga, ahubwo akoshya
rubanda, ubu bakaba bajya gutuka Abafaransa buri munsi, imbere ya
Ambassade yabo. Kugeza uyu munsi Bagabo yanze kuvuga, ngo aracyari
muri consultations, uyu munsi ibimuga ni byo bitahiwe kuvuga, ubanza
ngo ashaka no kwumva igitekerezo cy'abayaaya, ngo kuko ari nta
syndicat bagira, ntibabonye ubavugira, none bagomba kuza nabo
bakivugira... Ibyo byose ariko ni ibihuha, kuko nta kikivugwa mu
gihugu n'umuntu w'umutegetsi nyawe, ahubwo havuga agasore kitwa Ble
Goude, kenewabo wa Bagabo, katari no muri party youth-wingers mu bintu
bigaragara, usibye gusa ko kari shefu w'ishyaka ry'abanyeshuli ba
kaminuza. Yego Bagabo yaramukoreshaga, ariko ntibyitwe ko ari
parti politique, bikitwa ko ari Students'Union isanzwe. Bagabo amaze
kujya ku ngoma, amuha bourse yo kujya kwiga mu Bwongereza,
agendeye kuri birete bihimbiye, kuko nta kizame yakoraga,
yahoraga muri politike gusa. Intambara iteye reri bamukura London aho
yataga igihe, dore ko nta kwiga kwe, araza aba umutware wa "jeunes
patriotes", ie., official rubble-rouser. Ubu rero ni we uvuga, buri
munsi kuri radion na tv, mu binyamateka, nta munsi w'ubusa! Ahabaye
manifestation hose aba ahari, kandi hose ahafata ijambo, na discours
ye ya xenophobia, n'izangano nyinshi.  
 
Ubu rero, uko mbibona, Abafaransa bahawe uruhushya rwo gushyigikira
Linas-Marcousis nyabyo nyine, Seydou Diarra agahabwa inzira, akaza
agashyiraho Leta ye, Bagabo bakamukuraho. Nta kuntu yakwanga kandi,
kuko Abafaransa bafite records z'ibyaha bye byose, abo yishe, barimo
former President Robert Guei, Ministre we wa Sécurité Boga Doudou,
n'abandi bakuru b'amapariti, n'abaturage basanzwe bazira kuba abo muri
Nord, uwa nyuma akaba umukinnyi wa TV, wari Byendagusetsa w'ino.
 
Birazwi kandi ko muka Bagabo ari we utegeka death squads zamaze abo
bantu. Bagabo rero nawe, ngo amaze kwemera izo accords i Paris, 
yahise abwira umugaragu we ngo ahuruze "les jeunes partiotes"
- his parti youth wingers -  maze umujyi bawuhubanganye, batere
Abafaransa, bonone ibyabo, n'abashaka guhunga babasange ku kibuga
cy'indege babaturumbanye. Atazi ko bamwumviriza. None ngo nakopfora
iyo recording bazayicisha kuri radi ocote d'ivoire... Ibyo rero ni byo
byatumye Conseil de Sécurité iha Abafaransa uburenganzira bwo gukora
batongeye gusaba Bagabo uruhushya:
"Les forces françaises et africaines sont également autorisées "à
prendre les mesures nécessaires  pour assurer la sécurité et la
liberté de circulation de leurs personnels".
Ubwo utumvise ntagira amatwi! Cyangwe se nta maso: ubu helicopters
z'Abafaransa zuzuye mw'ijuru, zirakora patrols.
Ariko rero kuko ibyo byose bitagenda mu mahoro masa, ndaba ndeba aho
nikinze, ejo ubanza hari aho nzinyabya...
Mube mwiriwe.
 
RMM
 
(Byashyizwe kuri Rwanda-l tariki 5 gashyantare 2003)