Rwanda Rugari
Kugishwa "Inama" i Buruseli

Home

Cartoons
Politique
Economie
Justice
Région
Presse
Diaspora.rw
Faits Divers
Who's Who
Souviens-toi !

Kugishwa inama ku Mushinga
w'Itegeko Nshinga : Ikinamico ?
Uko byagenze/bimeze i "Brussels"
 
Inama 2 (tariki 7 na 16 ukuboza) zabereye  mu cyumba cy'ihoteli
ikomeye ya Buruseli cyari cyakodeshwaga na Ambasade y'uRwanda,
Rwanda Rugari yazihagarariwemo. Yari yabimeneyeshejwe
n'umunyamakuru wavuye mu Rwanda kubera kutavuga rumwe na
Leta iriho ubu. Ibyo biganiro byajemo inararibonye nk'uwahoze ari
ministiri akaba n'umunyamategeko Fidel Nkundabagenzi, ambasaderi
Kanisiyus Karake n'umunyamategeko Karoli Ntampaka.
 
Muri make Umushinga w'Itegeko Nshinga wanenzwe ho byinshi
(kuvuguruzanya kw'ingingo, "kurundamo" ibigomba kwandikwa mu
mategeko asanzwe, guteganya imikorere y'impuzamashyaka-FORUM,
kwandikamo inzego zateganywa muri/na Guverinoma, etc.)
Izo nama zirangira, umuhuza yasezeranyije abo yateranyije
kuzabagezaho incamake y'ibyo bagezeho mbere yo kuyoherereza
Akanama gashinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga. Ingingo
zitumvikanyweho zikandikwa nazo zigashyirwamo.

Ubu hagiye gushira amezi abiri nta ncamake iraboneka, kandi Leta
n'Akanama k'Itegeko Nshinga byitegura kohereza Umushinga mu Nteko
Ishinga Amategeko.
 
Ibibazo ni bitatu
 
Incamake yaranditswe ?
Yaba yaranditswe igashikirizwa Ambasade yafashije mu gutumiza izo
nama ?
Yaba yarageze muri amabasade ikoherezwa i Kigali ku babigenewe ?
Twandikiye umuhuza - wahamagariwe akazi mu Bubanyi n'Amahanga akaba
azava mu Bubiligi tariki 15 z'UKU - ndetse n'uwamwunganiraga : NADA.
Uwariwatumenyesheje iby'izi nama nawe twaramushatse dukoresheje SMS na
GSM/Mobayilo : RIEN
Igitumye tutabanditse amazina ni uko twizeye ko bazageraho bakibuka kutugeza
ho ibyo twagezeho muri z'iriya nama... zatanzweho amafaranga y'Igihugu...
kandi turateganya gukomeza kubavumba.