Rwanda Rugari
Nayinzira : VOA 10/02/03

Home

Cartoons
Politique
Economie
Justice
Région
Presse
Diaspora.rw
Faits Divers
Who's Who
Souviens-toi !

Zahinduye Imirishyo mu Ishyaka PDC
Lucie Umukundwa
Kigali
10 Feb 2003
 
Hari hashize iminsi ishyaka rya gikrisitu riharanira demokarasi, PDC, rifite ibibazo
mu buyobozi bwaryo. Byageze n'aho uwari umuyobozi waryo, Bwana Nayinzira
Jean Nepomuscene, avanyweho ikizere, akanavanwa ndetse no mu Nteko
Ishinga Amategeko. Uwasimbuye Bwana Nayinzira kubuyobozi bw'iryo shyaka ni
Komiseri Mukezamfura Alfred wo muri komisiyo yitegeko nshinga n'ivugurura
ry'andi mategeko.
 
Umuyobozi mushya wa PDC ari mu bashinjaga Bwana
Nayinzira ibitekerezo bishingiye ku irondakoko n'imyitwarire igayitse
nk'umuyobozi. Bwana Nayinzira avanywe mu rubuga rwa poritiki yari arumazemo
imyaka isaga 10. Ni we washinze ishyaka PDC ubwo amashyaka menshi
yemerwaga mu Rwanda muri 1992. Usibye kuba yarishingiye ishyaka ryamwinjije
muri poritiki, Bwana Nayinzira yari numukozi wa Leta usanzwe, mu rwego rwabo
bita aba sous-contrats. Yakoraga akazi ko kwandikisha imashini. Ibyo ariko
ntibyabujije Bwana Nayinzira kuba umwe mu bagize guverinoma, nyuma aza no
kwimurirwa mu nteko ishinga amategeko.
 
Muri iyo nteko yanabayemo umuyobozi
wa Komisiyo yUbwiyunge, imwe mu zifite inshingano zikomeye. Bwana Nayinzira
avanywe kubuyobozi bw'ishyaka PDC nyuma y'uko habayemo umwiryane. Yigeze
no kwandikwa mu kinyamakuru cya Leta, Imvaho Nshya. Icyo kinyamakuru
cyanditse ko ngo yagiye abyara abana hanze akabatererana. Bamwe muri bo
ndetse ngo banatanze ibirego byaciye muri amwe mu mashyirahamwe arengera
uburenganzira bw'umwana n'umutegarugori.
 
Mu bagize komite nshya yishyaka
PDC harimo Perezida waryo Mukezamfura Alfred, umwungirije wa mbere (Bwana
? NDLR)Madamu Kanyange Didace, umwungirije wa kabiri Bwana Ruhigana
Venuste, umunyamabanga mukuru Madamu Mugorewera DROSELA. Ishyaka PDC
ryagize ibibazo bikomeye kuburyo byageze no mu nteko ishinga amategeko
nk'uko bimeze ubu no mu ishyaka MDR. Ubu Inteko Ishinga Amategeko yiyongeje
igihe cy'ukwezi kumwe kugira ngo igire icyo ivuga ku bibazo biri muri MDR. Iyo
nteko yagombye kugira icyo ibitangazaho mu mpera zuku kwezi kwa
Gashyantare.