Rwanda Rugari
Coup d'Etat Online

Home

Cartoons
Politique
Economie
Justice
Région
Presse
Diaspora.rw
Faits Divers
Who's Who
Souviens-toi !

Icyitonderwa : Iki kiganiro si ibihimbano, twakigiranye n'umukozi
wa leta wo mu nzego z'umutekano, tariki 14 mu ma saa sita y'i Kigali
 
Rwanda Rugari:
Aho essence yarabonetse
Kigali:
kera, ubu ngubu ikibazo ni izuba naho ahandi biragenda
RR:
None nta gakuru ka (Koloneli Dan) Munyuza ?
KGL:
ni sawa arakomeye
RR:
Ari muri mabuso ariko...
KGL:
oya
KGL:
sinumva ikintu ushaka kuvuga
RR:
Yavuye muri mabuso y'i Kami ?
KGL:
yigeze se ageramo
KGL:
ari murugo iwe
RR:
Yes, uhagarariye RPF i Toronto yarabyemeje kuri Rwanda-l, wabaga he ?
KGL:
bite se aho ngaho abanyarwanda baravuga iki
RR:
Amatora, kamarampaka etc
KGL:
Ariko ngirango bitiranya abantu sinzi usibyeko ntari maze iminsi i Kigali
KGL:
Kandi afunze nta gitangaza kuko aramutse atitwaye neza ku kazi ke yafungwa
RR:
Yarafunzwe rero, ahubwo bamaze iminsi bavuga (Jenerali Majoro) Kayumba Nyamwasa
RR:
yavuye kwiga ryari ?
KGL:
Erega ikibazo cya nyu nti mujya mushaka kumenya ibyiza buri gihe mushaka
kumenya ibibi
KGL:
Ni yo mpamvu mwemera impuha
RR:
Yatashye ryari ?
KGL:
Hashize igihe nk'amezi 6 kandi arakora nta kibazo na we ubwo ugiye kumbwira
ngo arafunze
RR:
Akora mu biki, akorera he ?
RR:
Yongeye kuba umugaba mukuru w'ingabo ?
RR:
Ngo mu KURI kwa Kazimiri Kayumba ngo handitswe ibirebana na Kayumba,
warabisomye cyangwa warabyumvise ?
KGL :
None narabyumvishije ariko nkubwiyeko bose babifashe nk'impuha nk'izi zose
mwumva.
RR:
None se Kayumba yavugaga ko habaye iki ?
RR:
kubera ko hari abavuga ko hari hagiye kuba "akantu"
RR:
Na njye numva ari impuha ariko se umunyamakuru ubyandika uri i Kigali ni uko
byamugendekeye bite ? We arahibereye si nka twebwe
KGL:
Ni ibihuha no kubura ikintu bandika bashaka "byacitse"
RR:
None se yabyanditseho iki ?
KGL:
Ntabwo nari nasoma kuko ibintu nk'ibyo ntabwo byantwarira umwanya w'ubusa
KGL:
Ndagiye tuzasubira nzajya nguha amakuru mazima apana ibihuha mwumva,
mujye mushishoza
RR:
Nonese abandi babivugaho iki ?
KGL :
Nta na kimwe kuko barabisuzugura abanyarwanda bavuye ku mpuha icyo
bashyize imbere ni ugukunda igihugu bakagikorera bakacyubaka
RR:
Ntumbwiye icyo Kayumba akora, aho akorera noneho ngo uzajya umpa amakuru
RR:
Aho akorera se cyangwa icyo akora na byo ni impuha cyangwa amacakubiri ?