Rwanda Rugari
P. Bizimungu au frais

Home

Cartoons
Politique
Economie
Justice
Région
Presse
Diaspora.rw
Faits Divers
Who's Who
Souviens-toi !

Procès Bizimungu : les accusations ont changé
 
Le 10/02/03, l'ancien président de la République Pasteur Bizimungu et l'ancien
ministre Charles Ntakirutinka ont de nouveau comparu devant la Cour d'appel. Ils se
sont tous deux pourvus en appel en raison de la décison du Tribunal de
Première Instance de continuer les poursuites en mettant de côté le motif
principal de leur détention provisoire, à savoir la création illégale d'un parti
politique. Selon Bizimungu après l'enquête menée par la police judiciaire sur le
parti PDR, , le parquet s'est rendu compte que la création d'un parti n'était
illégale... il a alors été décidé (par les accusateurs de Bizimungu) de changer
l'acte d'accusation. (Traduction RR, 15/02/03)
Rwanda: Bizimungu ngo Araburanishwa Ibyo Ataregewe
Lucie Umukundwa (Voice of America)
Kigali
11 Feb 2003, 21:31 UTC
 

Uyu munsi tariki ya 10/02/2003 Pasiteri Bizimungu wahoze ari Prezida w'u
Rwanda n'uwahoze ari Minisitiri Karoli Ntakirutinka, bongeye kugera imbere
y'urukiko rw'ubujurire.
Bombi bari barajuririye icyemezo Urukiko rwa Mbere rw'Iremezo rwafashe cyo
kubaburanisha ariko icyaha-fatizo cyo gushinga ishyaka kuburyo butemewe
n'amategeko bafungiwe byagateganyo kitarimo.
Uretse gushinga ishyaka bitemewe namategeko, mu bindi Pasiteri Bizimungu
aregwa harimo no gushinga umutwe w'abagizi ba nabi ugamije guhungabanya
umudendezo w'igihugu.
Mu rukiko Pasiteri Bizimungu yasobanuye ko kuba mu byo aburanishwa hatarimo
icyaha cyo gushinga ishyaka bitemewe n'amategeko kandi ari byamufungishije
by'agateganyo ari uguhindura icyaha.
Bizimungu asobanura ko nyuma y'aho ubushinjacya busangiye iperereza ku
ishyaka PDR Ubuyanja bwashyikirijwe n'ubugenzacyaha nta cyaha cyarimo
nk'uko abivuga, ubushinjacyaha ngo bwahisemo guhindura ikirego.
Bizimungu yongeraho kandi ko muri ndemeye igikorwa bashingiraho bavuga ko ari
icyaha ari ugushinga ishyaka ku buryo butemewe n'amategeko.
Bizimungu asanga rero igikorwa ari cyo cyaha; ibindi byaha aregerwa ngo
yagombye kuba ari byo yafatiwe. Ibyo na byo bigatuma yemeza ko no
gufungwa by'agateganyo kwe bitarakurikije amategeko.
Akurikije ingingo ya 47 irebana n'imikorere y'ubugenzacyaha, Pasiteri Bizimungu
avuga ko Ubugenzacyaha butemerewe guhindura ibyaha bwashyikirijwe.
Ikindi gituma Pasiteri Bizimungu avuga ko afungiye poritiki ngo ni uko mu nama
ya guverinoma yabaye mbere y'ifungwa rye tariki ya 30/05/2002 yarezwe
iby'ishingwa ry'ishyaka ritemewe n'amategeko. Radio Rwanda nandi maradiyo na
byo ngo byagiye bivuga ko abanyeporitiki bakomeje kumutunga agatoki, bavuga
ko yashinze ishyaka ku buryo butemewe n'amategeko.
Bizimungu agasanga rero ko ubushinjacyaha bwarahinduye ikirego kuko
ukwiregura kwabo - we na mugenzi we Karoli Ntakirutinka - ngo kwabugongaga.
Kuri we ngo nta tegeko bishe bajya gushinga ishyaka kuko mu itegeko nshinga u
Rwanda rugenderaho kugeza ubu rubyemera.
Bizimungu ngo niba ubushinjacyaha bwaratangiye icyo kirego bwagera mu nzira
bugashaka ikindi ngo ni uko icyo bafatiwe nta cyaha kirimo.
Bizimungu yageze naho ashinja ubushinjacyaha kuba bwarakoreshejwe.
Agasaba rero urukiko rw'ubujurire ko rwamurenganura, akarekurwa akaburana ari
hanze ya gereza.
Umushinjacyaha Mutagomwa we yisobanuye avuga ko batahinduye ibirego
bashyikirije urukiko rwa mbere rw'iremezo. Mutagomwa ahakana kandi ko ikirego
kitatanzwe na Leta mu nama ya guverinoma kuko ngo iyo nama itabifitiye
uburenganzira; abashinzwe gutanga ibirego ngo ni ubushinjacyaha bwonyine.