Rwanda Rugari
Ukuri ku Gihango

Home

Cartoons
Politique
Economie
Justice
Région
Presse
Diaspora.rw
Faits Divers
Who's Who
Souviens-toi !

Ukuri ku GIHANGO, Abanywanye ... n'imikorere ya bo
 
Hagiye gushira amezi abiri, twumvise ko hari impuzamashyaka
y'abarwanya Leta ya Kigali baba hanze y'igihugu yashyizweho.
Ubwo bufatanye hagati ya Forces Démocratiques de Libération
du Rwanda (FDLR, yaba yiganjemo Abahutu igakorera muri
Kongo-Kinshasa) na Alliance Rwandaise pour la Renaissance du
Rwanda, ARENA (yaba yiganjemo Abatutsi, ikorera cyane cyane muri
Amerika y'amajyaruguru) na NATION IMBAGA Y'INYABUTATU
NYARWANDA (iharanira Ubwami mu
Rwanda, ifite ikicaro cyayo i Buruseli) bwagezweho kubera ubuhuza
bw'umucuruzi Valens Kajeguhakwa, witandukanyije ku mugaragaro
n'ubutegetsi bwi Kigali, umwaka ushize.
 
Ubwo bufatanye bwiswe IGIHANGO bwatangajwe nk'ihuriro
ry'amashyaka y'Abanyarwanda yigenga aba hanze y'igihugu,
ashaka ko ibintu bihinduka mu rwababyaye.
Muri rimwe muri ayo mashyaka - ARENA - uko gushyira hamwe
kwateye amakimbirane no gucibwa kwa bamwe mu bayoboke
bajyanye izina ry'ishyaka mu mpuzamashyaka nta burenganzira
n'ubushobozi ngo babifitiye. Ayo makimbirane ntabwo yakemutse,
igice cyarigishyigikiye IGIHANGO kigabanya imyanya y'ubutegetsi
nyuma ya Kongre yaba yarabereye mu murwa mukuru wa Kanada
Ottawa, tariki 7 na 8 Gicurasi 2002 (hagati mu cyumweru).

Indi kongre (yari iteganyijwe kuva mu Kuboza 2001 kuzaba
muri Werurwe - ukwa 3 - nyuma yimurirwa muri Gicurasi
ukwa 5), yaje kuba muri week end yo kuwa 18 kugeza 19
Gicurasi nkuko byaribiteganijwe, mu nkengero za Ottawa
ahitwa Aylmer muri Kebek, provinsi yiganjemo abavuga
igifaransa.
Yahuje intumwa zirenga 20 ziturutse mu migi inyuranye
yo muri Amerika y'amajyaruguru (USA na Kanada), barimo
abahuzabikorwa 2, mwalimu wa Kaminuza ya Sacramento
Alexandre Kimenyi n'umunyakoranabuhanga w'Ikigo cy'a
mashanyarazi HydroQuébec, Gratien Rudakubana
(abahuzabikorwa 2 kuri 4 bayoboraga ARENA).
 
Aho byari bigeze hari ubuyobozi bubiri mu ishyaka
rimwe. Utarakurikiranye yashoboraga kumva ko binganya
ingufu kubera ko ibice byombi byari bishyigikiwe
n'abahuzabikorwa 2, abo ndangije kuvuga n'uwahoze
ayobora intumwa z'amashyaka mu Nteko y'Igihugu, Joseph
Sebarenzi-Kabuye (wari ushinzwe ubutwererane) ubu akaba
yiga muri USA na mwalimu Joseph Ngarambe (wari ushinzwe
amakuru) wibera mu majyaruguru y'Ubufaransa. Ariko
twegereye abagendana n'igice cyemeye IGIHANGO na FDLR
n'abaharanira ubwami NATION IMBAGA tumenya ko
uwashinzwe Ikigega cy'Ishyaka mu rwego rukuru
rw'ARENA-GIHANGO ya Prezida Augustin Kamongi (uba muri
Virijiniya ya Amerika), M.-C. Nyatanyi
utuye i Buruseli - atigeze aba umuyoboke wa ARENA,
nubwo yabisabwe n'uwahoze ari umwarimu we wari
umuhuzabikorwa wa ARENA nyirizina kandi ko adateganya
kuzarijyamo (yaba yarasabye gukurwa ku mpapuro
z'ishyaka, web site etc ubu nandika icyakuweho ni
terefone ze gusa. Ariko biratangaje ko mu Banyarwanda ibihumbi
birenga 10 baba mu Bubiligi ko ari uriya babonye bagomba "gufata
ku ngufu").
 
Mu gihe igice cya ARENA-GIHANGO cyahise cyandika
itangazo ryemeza ko bari mu GIHANGO ikiswe kongre
kikirangira, ishyaka, ari ryo NATION IMBAGA, rimwe mu
yagize IGIHANGO ntirigeze rigira urwandiko risohora
ryo kuGIshyigikira (nyuma twaje gusanga itangazo
ryaranditswe, mutubabarire, ahubwo abayoboke
babimenyeshejwe byararangiye kuba, abenshi barivamo).
Icyagaragaje ubwo bufatanye cyonyine ni ukujya mu
mishyikirano y'Alliance pour la Démocratie et la Réconciliation
Nationale, ADRN-IGIHANGO no kuyishyiraho umukono kw'Intumwa
Nkuru, muganga Joseph Ndahimana no kujya mu mwanya
w'ubuvugizi bwa CYO bwumwe mu bahuzabikorwa ba NATION
IMBAGA y'INYABUTATU, Déo Mushayidi wahoze ahagarariye
FPR mu Busuwisi, nyuma ya 1994 akaza gukorera
Ubunyamabanga Bukuru bwa CYAMA-FPR no kuba
umunyamakuru abifatanyije no kuba umukuru
w'Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru ( yanditswe no ku
gatabo gasa n'incamake yibindi byinshi byakabanjirije
- « Mystère dun Génocide, Secrets d'un
Président/Amayobera y'Itsembabwoko, Amabanga y'Umukuru
w'Igihugu » nkumwe mu banditsi bako hamwe
n'umunyamakuru uturuka Iburengerazuba bw'Afurika
Charles Onana. Ariko amakosa menshi akarimo atuma
umuntu yibaza niba koko hari Umunyarwanda wakagizemo
uruhare cyangwa ko uwo kitiriwe ari we mu by'ukuri
).
Undi muhuzabikorwa w « ishyaka ry'umwami » Major
(ex-FPR) n'umunyamategeko Gérard Ntashamaje ngo yaba
yaramaganye ku mugaragaro ubufatanye na FDLR ariko
andi makuru avuga ko yavuye mu ry'Umwami kera akaba
yarageze muri CDA y'uwahoze ari Ministiri wIntebe
Dismas Nsengiyaremye na ex-Minisitiri James Gasana
cyangwa Alliance Démocratique Rwandaise ADR y'uwahoze
ari umunyamakuru Sixbert Musangamfura n'abandi. Andi
makuru tutarashobora kwemeza neza aravuga ko igice
kinini cy'abayoboke ba NATION IMBAGA y'UMWAMI
bamaganye IGIHANGO ariko Intumwa Nkuru yabo ikaba
yaravuniye ibiti mu matwi. Hasigaye kumenya, uko
byagendekeye abandi bahuzabikorwa b'Ubwami 2 bo muri buriya
buyobozi bwacengeye mu GIHANGO (umunyamategeko
Jacqueline Kamali uburanira mu rugereko rwa Buruseli -
tumuhamagara twitabwe n'icyuma dusiga message - na
Théodore Mpatswenumugabo, ukorera Umuryango w'Abibumbye muri
Afurika y'Iburengerazuba) tutibagiwe no kumenya iGIhishe inyuma
y'abahagarariye FDLR nsivili ari bo « muganga » mu
igengabukungu Ignace Murwanashyaka, Umuyobozi Mukuru
wa FDLR, uwahoze ari umunyamakuru w'Ikigo cyIgihugu
gishinzwe Itangazamakuru (ORINFOR) Jean-Marie Vianney
Higiro (ushinzwe ubutwererane) n'umuvugizi wa bo
Alexis Nshimiyimana, wahoze ashinzwe ikiganiro « Ejo
Nzamera Nte ? » kuri Radio Rwanda.
 
Ibyihishe inyuma y'IGIHANGO biragenda bijya
ahagaragara
Iyo utunze itara ku bagiranye IGIHANGO,
ubona ko atari impuzamashyaka y'ukuri hagati
ya FDLR nandi mashyaka ko ahubwo ari IBIRO
byashyizweho na FDLR, bigashyirwaho kuvugira FDLR no
kurwanya FPR mu nzira nshya. Buriya bufatanye bushobora
kuba bufite ababushyigikiye bakomeye kurusha Kajeguhakwa
wabwamamaje ku mugaragaro bigatinda.
 
Uyu mugabo yabaye incuti ya Juvénal Habyarimana nyuma aza
gusanga umuryango FPR, awubera intumwa mu Nteko Nshinga
Mategeko n'umwe mu bagize Inama Nkuru wa wo. Avuga ko mu
byamuteranije Prezida Paul Kagame hari igitabo yanditse mo
ibigwi bye (bya Valens Kajeguhakwa) « Rwanda, terre de paix, terre
de sang et après ?/U Rwanda, Igihugu cy'Amahoro, Igihugu
cy'Amaraso, Hanyuma ? » nyamara icyo gitabo
cyagurishijwe mu Rwanda igihe cyasohotse mu 2001 ! 
 
Muti ese FPR « yacu » yo ihuriye he n'IGIHANGO?
Ishyaka riri ku butegetsi i Kigali ryakurikiriye hafi
cyane iriya mishyikirano hagati ya FDLR n'abiyemeje
kuyivugira « yabyaye » IGIHANGO. Yohereje intumwa I
Buraya kugira ngo ziyikurikiranire aho KIgeze. Kuba
iriya mishyikirano yarageze huti huti ku GIHANGO mu
mpera za werurwe, mbere gato ko icyumweru cy'Icyunamo
gitangira bishobora kuba bifite impamvu. Abantu bamwe
twavuganye basobanura ko ARENA yari kwandagarizwa aho
bari gushyingurira mu cyubahiro abazize Itsembabwoko
ryo muri 1994.
 
Ubutegetsi bw'i Kigali ntibwagerageje kuburizamo IGIHANGO,
oya, iyo biba ibyo tubatwarumvise bubyamaganira kure
bitaranaba : Mu by'ukuri buriya
bufatanye bwari uburyo bworoshye bwo kwangisha
abatavuga rumwe na bwo, cyane cyane abavuye muri FPR
nka mwalimu Alexandre Kimenyi, umukoranabuhanga wa
Intel Jeff Nsengimana nabandi. Si ko byagenze, ariko
no kwerekana ko ishyaka ryacitsemo ibice, ko abarigize
barwanira izina ntibyari kugwa nabi CYAMA. Amahirwe
cyangwa ibyago ni uko abarwanya IGIHANGO bo muri ARENA
hamwe na mwalimu Kimenyi bataguye muri uwo mutego
bagahitamo kwitwa AMAHORO kubera ko banze kwongera
kurwanya n'ubutegetsi hakoreshejwe imbaraga ndetse
n'ikinyoma. Ako ni agashya mu rwa Gasabo !
AMAHORO, AMAHORO !

Placide Muhigana
Kigali Ngari, 26 Gicurasi 2002