Rwanda Rugari
Ikiganiro na Twagira

Home

Cartoons
Politique
Economie
Justice
Région
Presse
Diaspora.rw
Faits Divers
Who's Who
Souviens-toi !

Ikiganiro-Mpaka : Fawusitini Twagiramungu, Buruseli, 22 Gashyantare
2003.
 
(Ndashaka) Kwiyamamaza kugira ngo mbe Prezida w'uRwanda kubera
ko numva mbishoboye. "Na nyina w'undi abyara umuhungu". (Bati/muti)
 Wiyamamaze uri nde ? uri iki ? Ufite
bushobozi ki
? Mfite impamvu zituma nsubira iwacu i Rwanda.
1. Tariki 19, Nyakanga 94 : narahiriye Abanyarwanda ko nari mfite
ikizere ko
bashobora gutaha. Mba Minisitiri w'Intebe mfite ikizere. (Numva ko igihugu kigiye
) Kugendera ku matwara ya kidemokarasi. Si ko byagenze. Twahisemo kuva muri
iyo guverinoma (28 Kanama 1995). (Ngo) Twirukanwa kubera ko tudashoboye.
2. Nahungiye mu Bubiligi tariki 11/09/95. Nabwiye Abanyarwanda ko nzagaruka.
Nabaye impunzi ariko bitari mu mpapuro. Pasiporo (nyarwanda nagendeyeho)
yageze aho irashira, mara umwaka narayimwe. Twashyizeho amashyirahamwe.
Seth Sendashonga byamuviriyemo kwicwa tari 18/05/98.
Politike yo mu buhungiro : ibitekerezo bihera mu magambo no mu mpapuro.
Nabivuyemo tariki 6 Kanama 2001.
Kuva nkiri muto, numva ko ngomba kumvikana n'abandi Banyarwanda. Mfite
VISION.Abantu bavuga ko ndi umwirasi, bakunda kubimpora, nta kundi
byagenda.
(Abanyepolitike)Tugomba guca mu nzira mutweretse.
COURAGE - DETERMINATION - ENGAGEMENT ndabifite.
(Iyo ugiye muri politiki muri Afurika)
1. Uhasiga agahanga : narabyiyemeje
2. Gufungwa,iyo ugize Imana
3. Gutoroka
1974 Narafunzwe
1959 : Ntabwo nari umwana wo guta umutsima/inyama
1962 : Nari tambour major muri (Collège) Saint andré i Kigali.
Nzajya iwacu i Rwanda kandi nziyamamaza pe !
AMAHORO - UBUMWE
 
Amahoro ntashoboka igihe (abaturage) nta kizere  bafitiye abayobozi.
Umutegetsi utinywa nta mutegetsi uba umurimo.
Ntabwo Abanyarwanda bagomba gutegekwa ku ngufu. Kurangiza iby'ubwoba mu
mu Banyarwanda. Kwerekana inzira y'ukuri. Forum y'amashyaka : ntabwo
mbyemera na gato. Abana bacu tugomba kubatoza gutinyuka. Ugomba kugenda
wemye, bitashoboka ukabirwanira. (Abantu ba) -gomba kumenya ko umuntu ari
nk'undi. "Jya ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda" ni itegeko rikuru.
DEMOKARASI YO KUBANA
Politike twarayitwaje turamarana. Itegeko rya 5 (NTUZICE !) ndaryubahiriza :
nizeye ko n'abandi baziyamamaza baryubahiriza. Ndashaka amahoro, ntabwo
ndwana.
KAGAME : Nzagenda mvuga ko nzamurusha (gukora neza). Nziyamamaza ntabwo
nzamwamamaza.
 
Ntabwo constitution (itegeko-nshinga) igomba gukorerwa
umuntu. Ntabwo igomba kuba Code pénal (Igitabo cy'amategeko ahana).
Muri Avant-Propos (harimo) ko ngo jenoside (itsembabwoko) ryateguwe kuva
tari 1 z'ukwa mbere 1950, 94 (ikaba) agahebuzo. Kuva 1/1/1950 kugeza
1/7/1962 ni bande bari kuri iyo gahunda ? URwanda rwari muri colonie !
Ngo jenoside yateguwe muri 59. REVOLUTION. Bamwe ntibayemera, bayita
jenoside. (Hari umugabo twakoranye wahunze mu kwa gatandatu 1995, yavutse
muri 58, ariko bavuze ko yari umujenosideri kuva muri 59).
Abanyarwanda barishwe mu mpande zose, mu Rwanda, muri Kongo, muri 59, 61,
94 : banze guhunguka barakurikiranwa. Twese twarapfushije ntabwo bikwiye
kuba ibigwi. Ntabwo tugomba kubana muri humiliation, birenze agasuzuguro.
(Constitution) Byanditswe mu Gifaransa ariko ni Ikinyarwanda. Biteye isoni !

RESPECTER ET HONORER NOS ANCIENS CHEFS D'ETAT (RETOUR DU
ROI).
 
1895 Rutalindwa yishwe urw'agashinyaguro (Rucunshu)
(Kuva icyo gihe kugeza ubu) Rudahigwa ni we wapfuye gushyingurwa.
Turwanira impapuro (z'ino i Burayi). Impapuro zishobora kuboneka, ariko si
igihugu.  Umuprezida mwiza ni uriho. Undi arafunzwe. Kugaruka kwa  Ndahindurwa 
si ukumugira Umwami... ngomba kwiteganyiriza.
(Ariko) Yabaye umukuru w'igihugu, (tw)agombye kumuha aho aba, (tu)kamuha
abamufasha uturimo, n'ibindi.

Amakosa nakoze ndayemera.
Programme (ya njye) 15 points.
Muzanshyigikire. N'unyanga azicecekere, azaba anshyigikiye. Ntawe mbwiye
kumperekeza mu rugamba ngiyemo. Mbabwize ukuri, nzataha kandi
nzategegeka.
 
Mu bibazo, yabajijwe niba atari ikinamico agiyemo, niba nta bwumvikane
yagiranye na Prezida Kagame : yashubije ko agiye mu bintu bikomeye bireba
igihugu cyose, ko ntabyo yabanje kumvikanaho n'Umukuru w'Igihugu. 
Intwari : yavuze ko hari nyinshi twagombye kumvikanaho, atanga
ingero za Rukara rwa Bishingwe
n'Umwami Musinga banze ko umuzungu abategekera mu rwababyaye.
 
Icyumba cy'abantu 200 cyaruzuye bamwe mu baje babura intebe zo
kwicara. Haje Cléophas Kanyarwanda, Fidel Nkundabagenzi, Ildephonse
Musafiri na Vincent Ruhamanya babaye abaminisitiri. Mu Gihango haje
Deus Kagiraneza wenyine. Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri
w'Ubutabera Mucyo, Eugène Rugambage, wigeze kuba Burugumestri
wa Nyarugenge nyuma y'intambara. Abaje bari bavanze, hari abadamu
benshi, abasore n'inkumi, abarebare, abagufi, inzobe, ibikara,
abasilamu, abaturuka mu majyaruguru, n'abo mu majyepfo, abo mu
muryango wa Mbonyumutwa, Kayibanda, abahoze muri MDR, MRND,
PSD, etc. Umuryango wa Twagiramungu nawo warahaje. Ikiganiro
cyatangiye saa 9 (15H) gikererewe gato kubera ikibazo cy'urumuri,
kirangira - neza, nta "kavuyo" - saa 12 (18h).
 
Mu cyumweru gishize, Twagiramungu yari muri Leta Zunze Ubumwe
z'Amerika (USA). Yabonanye n'ibyegera bya Prezida Bush byo muri
National Security Council, Abayobozi ba Carter Center, National
Endowment for Democracy, n'abandi. Bamwe muri bo bamusezeranyije
ko bazohereza indorerezi zo kugenzura ko amatora y'uyu mwaka aba
"free and fair" (atarangwamo iterabwoba n'uburiganya).
 
P.M. 23/02/03 RR