Ikiganiro-mpaka cyo ku itariki 31 Gicurasi
2003 I Buruseli
Ingabo
Nta ngabo ntutsi, ntwa cyangwa mputu, ingabo zikwiye kuba
iz'igihugu. Nzakomesha kubyumvisha (ingabo). Ntabwo zibereyeho
kurindagiza abaturage, ngo babaragire nk'inka cyangwa ngo zihore
zirwana muri Kongo. Umunyarwanda agomba kubona ingabo akumva
aranezerewe, afite ishema nisheja. Zigomba kurengera abaturage.
Identités (amoko)
Hutu Tutsi, Twa : Abanyarwanda barabisanze, ni kamere. (Ariko ubu)
uvuze ayo magambo ngo abatera amacakubiri. (Si byo) ni
amacagutatu !
Umunyarwanda ni umwe rukumbi ariko agizwe na Hutu, Tutsi na Twa.
Politike y'uburiganya (ya Leta iriho) tuyishyire hasi. Nta muntu n'umwe
ugomba kubuzwa icyo ari cyo (ariko) nta Muhutu /tutsi/twa ugomba
kubikoresha ngo « asye » abandi. Niba biriho bizashira. Nta (n')
umunyarwanda ugomba gutekererezwa. Identités ntizigomba kutubuza
kurubanamo no kurutegeka hamwe. Amahoro turayakeneye twese,
ikibazo cyinterahamwe kibaho ariko interahamwe tugomba
kuzumvikanaho. Umuntu wese batavuga rumwe yitwa interahamwe
cyane cyane yari Umuhutu. Nta muntu ugomba gutaha ahinda
imishyitsi, ntawe ugomba gusaba uruhushya rwo gutaha.
Kwibuka abazize ubwicanyi no guhana ababikoze BOSE
Hari abumva ko guhakana itsembabwoko babifite mo inyungu.
Ryabayeho ariko ntibivuze ko ibindi byose atari ubwicanyi, (ari ibyo)
nta bumwe twageraho. Ngo nibo bapfushije bonyine ? Ngo ubundi
bwicanyi, njye mbyita itsembabantu/muntu, ubwo butitwa génocide
ngo ntawe uzabibazwa. Nta bumwe buzashoboka igihe cyose amakosa
atemewe. Abapfuye iyo mu mashyamba (ya Congo/Zayire) no mu
Rwanda ngo ubwo bitari génocide ni ukurenzaho.
MDR
Inteko Ishinga Amategeko yasabye Prezida ko ishyaka MDR ryaseswa.
Ni abadepite twagiye dushyiraho tubakuye mu mashyaka, ni intumwa
z'amashyaka. (Ku binyerekeye muri 95) natanze ibaruwa yo kwegura
mu gitondo, nyuma ya saa sita Inteko iraterana inkuraho. Ni na ko
byagendekeye Pasteur Bizimungu, Joseph Sebarenzi, Pierre Célestin
Rwigema. Ubu Inteko igeze mu mashyaka. Iyi politike y'iterabwoba
igomba kuvaho. Kuba umutegetsi udafite icyo utegeka. Hari abasigaye
bahakana n'ibyo ba se bakoze !
Ndi umwe mu Banyarwanda barigizemo uruhare ngo rigendere ku
matwara mashya (kandi) meza, kugeza aho tubizira. FPR ni
Abanyarwanda tugomba kurubanamo. Ariko ngo MDR yishe kuva mu
1957. Hari uherutse kuvuga ngo wowe Twagiramungu ntaho utaniye na
benewanyu babicanyi (19/04/03 BBC). Nta muntu ushobora
kumbeshya. Politike yikinyoma igomba kuvaho. Manifeste y'Abahutu
ntabwo yashyizweho ngo barimbure Abatutsi. Indepandansi tariki
1/07/62, nari mbirimo. Iryo shyaka MDR yashyiriweho iki ? RPF (FPR) yo
yashyiriweho iki ? Ryashyiriweho kugira ngo abantu bave mu
bucakara, bo gukomeza gukubitwa ku nn.., guheka abatware. Ngo
abazungu bari kugenda abantu bagakomeza gukubitwa iz akabwana ?
Amakosa ya politike y'icyo gihe agomba kwemerwa, ntabwo ariko
agomba gushyirwa kuri rubanda kugira ngo baceceke.
Muri MDR twasabye ko imishyikirano (na FPR) ibaho. Icyo gihe Premier
Ministre yari uwa MDR, minisitiri w'ububanyi n'amahanga wayigiyemo
yari uwa MDR. Umwe mubayigizemo uruhare runini (ku ruhande rwa
FPR) barabimushimiye, ubu arafunze.
Ibyimishikirano byarananiranye, bamwe barabizira. Ba Agata
(Uwilingiyimana) aho baryamye ni abicanyi ?! Abo muri PSD nka
Gatabazi, Ngango, Nzamurambaho, etc. ni abicanyi ? Biteye agahinda !
Barabeshya abaturage ngo hashyizweho politike yo kwicana gusa. Ngo
nta kindi twakoze. Ngo mu kwa 7, 94 ni bwo ubwicanyi bwarangiye !
Niba iteka (ryo gusesa MDR) ryaraciwe, ubwo byararangiye.
Franchement numva nta demokarasi dufite, ntayo duteze igihe
ishyaka rikuweho kuriya.
None nzaba ngiye kumara iki ?
Itegeko Nshinga ritwemerera gushinga ishyaka rishya. Nzarigenderaho
niyamamaza. Ingingo zituma Abanyarwanda batagira demokarasi
zizavaho, biri muri programme ya njye. Waba Umunyiginya cyangwa
Umushambo ugomba kugenda wemye mu gihugu cya we. Ntabwo ngiye
kuba indorerezi y'ibibera mu gihugu cya njye. Nubwo igihe (cyo
kwiyamamaza) duhabwa nabategetsi kigenda kiba gike. Conditions
zigomba kuzuzwa kugira ngo Umunyarwanda yumve ko nta gahato
ashyizweho. Ubutegetsi buri ho bushaka gukoresha ingufu zose kugira
ngo bwiyongeze indi myaka irindwi.
IBISUBIZO BIBIBAZO
Cyangugu mu matora
(Gisenyi yagize 97 % mu Gasiza 100 % naho i Cyangugu kwa
Twagiramungu 83 %, mu Bukunzi 41 % ! ) 83 % ntabwo ari make,
umutegetsi yagombye gushimishwa n'uko agize 55 %, ni yo
demokarasi, ntabwo ugomba gutorwa kubera ko abantu bagutinya. A
vaincre sans péril, on triomphe sans gloire. Ntabwo byanshimisha
ntsinze ntarwanye. Ntowe byagenda bite ko constitution ari iy'uriya uri
ho ?! Ibereye za 60 na 70, igihe cy'ama coup d'Etat.
Tariki 16/11/94 twanditse ibaruwa tuvuga ibyo FPR yakoraga (bibi),
bataretse gukora, dushyirwa muri isolement.
Gusesa MDR : ni Twagiramungu wabiteye !
Birashoboka.
Kugandagurwa
Ntabwo mbitinya vraiment. Azaba yemeje ko nta butwari afite bwo
gutsinda. Nzi neza ko bazabikora sinataha, njye simbitekereza.
Abazavuga ngo « ntitwari twarakibwiye », igihe bazangandagura
muzabivuge : je m'en.... ! Nsanga hari ikintu dufite cy'ubugome,
ntabwo bitangiye ubu : muzasome ibyakorewe Rutalindwa Mibambwe
(Umwami numuryango we).
Tariki 20/08/94 twasezye turi babiri (Twagiramungu na Sendashonga).
Abandi baragenda bakubita ibipfukamiro ngo bo ni beza ngo ntabwo
babivamo.
Sendashonga yari umuntu mwiza ngo yishwe n'abavunjayi
b'Abanyakenya !
Dushobora kurubanamo tuticana. Umuntu azaza kungandagura
anshakaho iki ko nta n'imbunda ngira ?!
Tumaze imyaka 30 - iruzuye - dutegekwa n'abasirikare, iya Bizimungu
sinyibara, niba yarategekaga ni yigobotore ! , Umuntu arakwirukansa,
akakwirukansa wageraho ukamubwira ngo : Ndahagaze, nta musozi
nongera kumanuka !. Ubutegetsi bushingiye ku ngufu, ku gasuzuguro,
kuri humiliation : NON !
Ngo bakunda urufaranga
Ngo "Twagiramungu yafashe urufaranga rwa RPF"... murya menshi !
Urayafata wagera hirya ngo bya bindi twaseranye urabihinduye... ni
bwo igandagura riba ! Uzemere ukene ariko uzakenane ishema.
Abazungu baravuga ngo "L'argent ne fait pas le bonheur". Nirirwa
ngenza « amakanya » ino. Nta mafaranga ya FPR nshobora gufata, ngo
nyafate ambuze kuvuga no guhumeka.
Commission Vérité
Ndayishyigikiye, ngeze ku butegetsi nayishyiraho.
Gushyingura mu cyubahiro... n'Abahutu
Abatutsi barababaye pe, ariko ntabwo bababaye bonyine. Abahutu
barapfuye, na bo bafite uburenganzira bwo gushyingura aba bo mu
cyubahiro.
Kiga-Nduga
Ikibazo cyakaze muri za 80, 90, kugeza mu 1967 ntabwo nigeze
ncyumva kandi nari mukuru. Ibibazo dufite birahagije, si ngombwa
kwongeraho ibindi. Icyo dupfa ni ubutegetsi.
Igihango-ADRN
Nta muntu nanga, mfite défauts nyinshi ariko sinangana ariko ibintu
byo kurimanganya sinabishobora. Nta muntu ndwanya, bazakomeze.
Placide Muhigana 01/06/03
(Biracyaza)
FPR na Twagiramungu
Ntabwo RPF yigeze indekrita (recruter), ntabwo nigeze njya i Bugande
kongorerana.
Kuba Premier Ministre, Prezida wInteko
Ibyo nshaka birarenze, ndashaka kuba Prezida wa Republika
Amakosa ya Twagiramungu
Abanyarwanda ntibajya bemera amakosa ya bo, yose bashaka kuyanturaho.
Abatsembatsembye
Bazafatwe.
Uburezi, umurage, amateka nubwiyunge
Wakwigisha abana b'Abatutsi ko abantu babereyeho gutsemba Abatutsi
bakaziyunga ryari n'Abahutu. Ntabwo tugomba guhunga amakosa yacu ngo
tuyashyire ku baturage.
Gukandamizwa kwa rubanda rugufi mbere ya 59
Iyo abantu batigishwa n'abapadiri ntabwo ubutegetsi bwari guhinduka.
François Rukeba (ataraba Prezida wa Lunari) yandikiye ONU igishingwa avuga
ko higa abana babatware gusa.
Igihano cyurupfu
Ntabwo nshigikiye ko abantu bicwa, kubafunga burundu ni byo bibabaza
kurushaho.
Impunzi zikiri muri Kongo
Ni ngombwa gutandukanya interahamlwe n'abashaka kwigumira muri Kongo
nk'impunzi cyangwa abenegihugu.
Umubano na Kongo
Ntabwo natinya gusubizaho CEPGL (Communauté Economique des Pays des
Grands Lacs).
Ubwicanyi muri Ituri
Izo ntambara zurudaca (ziterwa n'ubutegetsi bwa Kigali) ni zo zikurura ibyo
muri Ituri.
Abantu bagomba kumenya uko bareshya, tukagira ingabo zikwiranye
n'ubushobozi bwacu.
Amazuru
Abahutu basigaranye amazuru aryamye ni (njye) Twagiramungu n'abandi bake.
Umutekano
Ni mu mutwe no ku mutima.
Gutsinda amatora
Amatora aramutse abaye free and fair (nta buriganya) ntabwo Kagame
yantsinda. Nibura bantorera kumparara cyangwa kubera ko mfite ibitekerezo
bitandukanye nibye.
Massacres inter-ethniques cyangwa Génocide ?
Nshaka kwirinda amalgame (kuvangavanga) ibyabaye by'ubwicanyi bigomba
kuba qualifié (guhabwa izina - itsembabwoko - rikwiranye n'ibyabaye).
Gushyingura mu cyubahiro Abatutsi hamwe nAbahutu
Muri Mata 95, bamwe mu bagize FPR basabye ko Abahutu (Uwilingiyimana,
Nzamurambaho,) batashyingurwa hamwe nAbatutsi : J'en ai eu les larmes
aux yeux.
Ibyabereye muri Kongo (ubwicanyi bwakorewe Abahutu)
Ni actes de génocide (ni imiryango mpuzamahanga ibivuga, ONU, etc.)
Mbyita itsembamuntu, ni crimes contre l'humanité ni imprescriptible (icyaha
kidasaza).
Abishe Abahutu mu nkambi n'ahandi niba batarafatwa, bazafatwa.
Gufunguza Kambanda
Agomba kubihanirwa kabiri : kuba yarakoze génocide no kuba yarabyemeye
(ngo) atarabikoze.
Vote ethnique (gutsinda amatora kubera ubwoko)
Nshatse ko bantorera ubuhutu bwanjye ntibyaba ngombwa ko njya yo,
nakokereza ifoto ya njye.
Yamariye iki "abajeunes", azabamarira iki ?
Uri hejuru ya 24 ntakiyite "umujeune". Umuhungu wa minisitiri w'Ububanyi
n'Amahanga wino (Louis Michel) yabaye umujyanama wa komini afite 18. Ubu
ni minisitiri.
Ubutabera bwa Kagame
Yafashe lisiti y'abantu ibihumbi 40 ati "nabise abicanyi none mbahanaguye ho
icyaha".
Ubwoko : uburenganzira
Ntawe ugomba kwamburwa uburenganzira bwe bwo kuba Umutwa, Umututsi
cyangwa Umuhutu.
Twagiramungu : umushi ?
Ndi Umunyarwanda ariko mbaye n'umushi nta kibazo byatera kubera ko Abashi
batarenga ibisozi bya Bukavu kandi hariya harafashwe, numva ngo baba
baranatoye (mu matora aheruka mu Rwanda).
Amafaranga yo kwiyamamaza
Kagame we azakoresha ayo akuye mu mufuka we ? Oya, na njye nzayakura
aho we azayakura.
Ubwubatsi bwakataje muri Kigali
(Icya mbere) Kigali si uRwanda. (Ikindi) Hari uwababwiye ko amabuye n'amatafari bisigaye biribwa ?!
Ubugome bwacu
Umusirikare mukuru wahoze mu Rukiko rw'Ikirenga arabura ndetse n'umudepite
wo mu Nteko Ishinga Amategeko, I Kigali ubuzima bugakomeza nkaho
ntacyabaye. Nta mutegetsi numwe ugira icyo abivugaho. Biteye ubwoba.
Gufungura Pasteri Bizimungu
Ngeze ku butegetsi nategeka amnistie, yaba ari muri conditions akavamo, ariko
ibyaha aregwa ari ibihimbano ntiyagomba gutegereza iryo tegeko.
FIN